[go: nahoru, domu]

Jump to content

Rwanda Nziza

Kubijyanye na Wikipedia
The printable version is no longer supported and may have rendering errors. Please update your browser bookmarks and please use the default browser print function instead.
Rwanda nziza
Rwanda

Rwanda Nziza ni indirimbo y’igihugu cy’u Rwanda.

Coat of arms of Rwanda
Indirimbo y' igihugu n' Ibendera n'ibirango by'u Rwanda

Rwanda nziza gihugu cyacu Wuje imisozi - ibiyaga n'ibirunga <br\> Ngobyi iduhetse gahorane ishya... Reka tukurate tukuvuge ibigwi Wowe utubumbiye hamwe twese Abanyarwanda uko watubyaye Berwa, sugira, singizwa iteka.

Horana Imana, murage mwiza Ibyo tugukesha ntibishyikirwa- Umuco dusangiye uraturanga Ururimi rwacu rukaduhuza Ubwenge, umutima,amaboko yacu Nibigukungahaze bikwiye Nuko utere imbere ubutitsa...

rwanda nziza
Uturere tw'u Rwanda

Abakurambere b'intwari Bitanze batizigama... Baraguhanga uvamo ubukombe Utsinda ubukoroni na mpatisbihugu byayogoje Afurika yose None uraganje mu bwigenge Tubukomeyeho uko turi twese

Komeza imihigo Rwanda dukunda Duhagurukiye kukwitangira... Ngo amahoro asabe mu bagutuye Wishyire wizane muri byose Urangwe n'ishyaka - Utere imbere Uhamye umubano n'amahanga yose Maze ijabo ryawe riguhe ijambo.